Yanditse asaba ko umugabo we arekurwa bucya bamusubiza ko yiyahuriye muri kasho
Mukamuganga Claudine utuye mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi, aravuga ko umugabo we yatawe muri yombi ariko batazi icyo azira, agakomeza gusaba ko yarekorwa ndetse ngo tariki 31 Mutarama yandikiye Akarere asaba ko bamurekurira umugabo, bucyeye bwaho bamumenyesha ko yiyahuriye muri kasho.
Ijwi rya America dukesha iyi nkuru rivuga ko urupfu rw’uriya mugabo “harimo igisa n’amayobera”.
Abaturanyi bavuga ko Nsekanabo Joel w’imyaka 40 bahimbaga Gikominari yatwawe n’Umuyobozi w’Akagari ndetse n’umusore wambaye sivili tariki 17 Mutarama 2021. Bavuga ko mu Byumweru bibiri bishize batari bazi aho aherereye.
Mukamuganga Claudine umugore wa Nsekanabo Joel, yabwiye Ijwi rya America ko umugabo we yatwawe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kinyaga batuyemo, Ndagijimana Japhet.
Uwo muyobozi ngo yari kumwe n’umusore wambaye imyenda ya gisivili. Uwo ngo yambitse umugabo we amapingu ahagana saa 18h00 kuri iriya tariki ya 17 Mutarama 2021, hanyuma bamwuriza moto baramujyana.
Uyu mugore avuga ko yakurikiranye ariko ntamenye icyo umugabo we yafatiwe ndetse ntanamenye n’aho yaba yajyanywe gufungirwa.
Umuturanyi wa Nsekanabo bavuganye bwa nyuma, yanamuhaye bimwe mu byo yari afite ngo abimujyanire imuhira, avuga ko muri bike yashoboye kumva, harimo ikibazo cy’amakimbirane na Polisi ikorera mu Kiyaga cya Kivu, ngo aturuka ku bucuruzi bwa magendu.
Tariki ya 31 Mutarama 2021, Mukamuganga Claudine yahisemo kwandikira Akarere ka Rusizi yasaba ngo barekure umugabo we.
Bitunguranye, ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki 01 Gashyantare 2021, mu gihe Ijwi ry’Amerika yari igikurikirana iby’ibura rya Nsekanabo, umwe mu bo mu muryango we yahamagawe n’ubuyobozi bwa Polisi ku rwego rw’Akarere bamubwira ko Nsekanabo Joel yiyahuriye muri kasho ya Polisi i Kamembe.
CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yemeje ibyo kwiyahura kwa Nsekanabo Joel.
Yagize ati “Hari umuntu bikekwa ko yiyahuriye muri Kasho ariko ibyo akekwaho byari mu rwego rw’Ubugenzacyaha ni rwo rwakurikiranaga dosiye ye. Jyewe ntacyo narenzaho mwari mumbajije amakuru, menye ko ari yo ari umuntu bikekwa ko yiyahuriye muri kasho ya Polisi aho yari ari ariko dosiye ye ikurikiranwa n’Ubugenzacyaha.”
Umuryango we ntiwumva ukuntu Polisi yari yahakanye ko imufite apfa yiyahuriye muri kasho yayo.
Nsekanabo Joel yari umuturage ukora imirimo y’ubuhinzi, akanyuzamo agacuruza n’amatungo ariko mu buryo buciriritse. Umuryango we uvuga ko ntaho yigeze ahurira n’imirimo y’igisirikare cyangwa iya Polisi.
Uwo mu muryango wa Nsekanabo wahamagawe na Polisi yabwiye Ijwi rya Amerika ati “Numvise Polisi impamagaye biba ngombwa ntega moto, Gitifu namusanze ku Gatebe turagenda, baratubwira ngo nta kindi twari tubahamagariye twagira ngo tubabwire ko ejo (tariki 30 Mutarama 2021), twagize impanuka Gikominari washinjwaga imbunda, (ngo hari n’abandi yavuze ko bazifite), abonye ko bikomeye ariyahura.”