USA: Nancy Pelosi yavuze ko Visi Perezida nateguza Trump abadepite bazabyikorera
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nancy Pelosi yavuze ko biteguye kweguza Perezida Donald Trump mu gihe Visi Perezida, Mike Pence yaba atagaragaje ubushake bwo kumukuraho.
Nubwo abantu batandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagenda bagaragaza ko Donald Trump akwiye kweguzwa n’ubundi mu gihe habura iminsi icyenda ngo ave ku butegetsi, byagorana ko bigerwaho igihe visi Perezida Mike Pence na guverinoma ye baba batamugaragaje nk’ikibazo ngo hitabazwe ingingo 25 y’Itegeko Nshinga rya Amerika.
Ku wa 10 Mutarama, Nancy Pelosi yavuze ko mu gihe Mike Pence na Guverinoma baba batagaragaje ubushake bwo kweguza Perezida Trump, Inteko Ishinga Amategeko izabyikorera.
Mu ibaruwa yandikiye bagenzi be bo mu ishyaka ry’Aba-Démocrates yavuze ko “nk’Inteko Ishinga Amategeko bazafata umwanzuro wo gutorera icyemezo cyo kweguza Donald Trump mu gihe visi Perezida yaba atagaragaje ubushake bwo kumweguza.”
Nancy Pelosi yavuze ko Trump akwiye kweguzwa kuko anyuranya n’Itegeko Nshinga rya Amerika na demokarasi yayo.
Ati “Mu kurinda Itegeko Nshinga ryacu na demokarasi yacu, tuzakora ibyihutirwa kubera ko uyu muperezida ni ikibazo ku mpande zombi. Uko iminsi igenda, ibikorwa byo guhutaza demokarasi yacu bitegurwa n’uyu mukuru w’igihugu biriyongera ku bw’ibyo hakenewe kugira igikorwa mu buryo bwihuse.”
Icyemezo cyo gushaka kweguza Trump bwa kabiri nyuma y’icyagaragajwe mu mwaka ushize cyaje nyuma y’aho agaragaje ko ashyigikiye abambari be bagiye kwigaragambiriza mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika.
Bamwe mu bagize icyo bavuga kuri iri sanganya, barimo George W. Bush wigeze kuyobora Amerika, wasohoye itangazo rivuga ko “ibikorwa byabereye ku Ngoro Ishinga Amategeko ya Amerika biteye isoni kubireba”, kandi ko ahangayikishijwe “n’ibikorwa bya bamwe mu bayobozi batakita ku nzego, umuco n’imibereho yacu”.
Nubwo Trump atakweguzwa kubera iminsi mike ibura n’ubundi ngo ave ku buyobozi, amakuru avuga ashobora kubuzwa kongera kugira umwanya w’ubuyobozi azongera gufata, ibyamutesha amahirwe yo kuzongera kwiyamamaza mu 2024, kandi yari agifite amahirwe kuko yayoboye manda imwe muri ebyiri yemerewe.