NZASHYIRA URWANGO HAGATI YAWE N,UYUMUGORE
BYAKUWE MUGITABO CY,IBYIGISHO BIYOBORA ABAKUZE KWIGA BIBIRIYA BYO MW,ITORERO RY,ABADIVENTIST BUMUNSI WA 7
BYASOHOWE MUKINYAMAKURU INTAMBWE NA Obed Ndahayo ( umwana w,umutambyi)
Nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore.
Itangiriro 3:15
Nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe, ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino.”
Abagizi ba nabi bahagaze imbere y’umucamanza ukiranuka. Itegeko nshinga rivuga ko basubira mu mukungugu? Hari ubundi buryo!
Ku muntu, ikimenyetso cya mbere cyo gucungurwa kwe cyatangarijwe mu rubanza rwaciriwe Satani ubwo yari muri Edeni. Igihe Imana yavugaga iti: Nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore..’ Uru rubanza rwari rusomewe ababyeyi bacu ba mbere, ryari isezerano kuri bo. Nk’uko byari byavuzwe mbere ko hazabaho intambara hagati y’umuntu na Satani, byahamyaga ko ku iherezo imbaraga y’umwanzi ikomeye izashiraho. Adamu na Eva bahagaze nk’abagizi ba nabi imbere y’umucamanza ukiranuka, bategereje uko urubanza rwo gucumura rucibwa, ariko batarumva uko bazagira imibereho y’umuruho n’agahinda cyangwa ngo bumve itegeko nshinga rivuga ko bagomba gusubira mu mukungugu, bategeye amatwi amagambo yashoboraga kubaha ibyiringiro. Nyamara nubwo bagombaga guhura n’ingaruka z’umuvumo wabo ukomeye, bashoboraga kurangamira ukunesha guheruka. Igihe Satani yabwirwaga ko hazabaho urwango hagati ye n’umugore, no hagati y’urubyaro rwe n’urubyaro rw’umugore, yamenye ko umurimo we wo gutsemba ikiremwamuntu uzakomwa mu nkokora, ariko hari uburyo umuntu azabashishwa kwiganzura imbaraga ye. Na none kandi ubwo inama y’agakiza yari yujujwe, Satani n’abamarayika be bari nanejejwe n’uko bacumuje umuntu, byatuma n’umwana w’Imana amanuka ku ntebe ye y’icyibahiro. Yahamije ko imigambi ye yo kôreka isi yujujwe, Kandi ko igihe Kristo azaba yambaye kamere muntu, azaba atsinzwe, maze gucungurwa kw’umuntu kukaburizwamo. Abamarayika bo mu ijuru bahishuriye neza ababyeyi bacu ba mbere umugambi w’agakiza kabo. Adamu n’umugore we bahamirijwe ko hatitawe ku cyaha cyabo gikomeye, ntibagombaga kurekerwa mu maboko ya Satani. Umwana w’Imana yari yemeye kubabera igitambo, atanga ubugingo bwe kubera ibyaha byabo. Bagombaga guhabwa igihe cy’imbabazi, kandi binyuze mu kwihana no kwizera Kristo, bazongerakuba abana b’Imana
Aya magambo yavuye mu gitabo cy’Umwuka w’Ubuhanuzi cyitwa: Abakurambere n’Abahanuzi (Ingeri ya 2016) pp.46-47