RWANDA: NIBA UMURAMBO WA MIRIMO WATABURURWA HAGAKORWA ISUZUMA KUKI BITAKORERWA N,ABANDI?

nyuma yahoo kw,itariki 15 mutarama 2021hataburuwe umurambo w,umunyemari MIRIMO GASPARD bisabwe n,urukiko rwisumbuye rwa nyarugenge bitewe nimpaka ndende zatangijwe n,abana bavugako babyawena MIRIMO umwe afite imyaka 30 undi akagira imyaka 8 abo bakaba baraburanye basaba ko bagira uburenganzira kukuzungura imitungo yasizwe n,uwo bavuga ko bakomokaho nyamara abagize umuryango wa Mirimo bakabitera utwasti urukiko rwategetse ko hafatwa ibizamini bya ADN kugirango harangizwe izo mpaka. ubu nyuma yicyo cyemezo cy,urukiko hazamutse impaka nyinshi z,abanyarwanda batandukanye ,bakoresha imbuga nkoranya mmbaga aho bamwe muribo basaba ko nizindi mfu zitavuzweho r,umwe imirambo yabo y,atabururwa maze igakorerwa ,ibizamini n,abantu bigenga kugirango uruntu runtu rushire mubantu.

KIZITOMIHIGO NA RWIGARA MUBASABIRWA ISUZUMA RWIGENGA

bamwe mubanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga buririye kucyemezo cy,urukiko basabye ko nkuko byakozwe kumurambo w,umunyemari MIRIMO Gaspard ariko byakabaye binakorwa kumurambo wa nyakwigendera umunyemari ASNAPORO RWIGARA umunyemari w,itabye IMANA reta igatangaza ko yazize impanuka y,ikamyo mugihe umuryango we utahwemye gushinja reta ko ariyo yahitanye umubyeyi wabo umuryango w,uno munyemari wanisabiye ko wabyikorera ugakoresha ibizamini ariko ntibabyemererwa .

abanda banyarwanda basabako umurambo w,umuhanzi KIZITO MIHIGO witabye Imana aguye muri kasho ya Police ,bikaza gutangazwa ko yiyahuye nyamara ntibivugweho rumwe ,kuko yaba abanyarwanda,abanyamahanga n,imwe mumiryango mpuzamahanga basabye ko hakorwa iperereza ry,igenga kugirango haveho urujijo kucyaba cyarahitanye uno muhanzi wari mubakunzwe cyane murwanda no mumahanga cyane ko yaririmbaga Amahoro nyamara reta ikaba yarateye utwatsi ibyasabwaga n,abantu batandukanye ivugako inzego zayo zakoze iperereza rihagije

ICYO ABAHANGA MUMATEGEKO BAVUGA KUBIVUGWA N,ABANTU BATANDUKANYE

Umwe mubacamanza baganiriye n,ikinyamakuru INTAMBWE ukorera mu RWANDA ariko utashatse ko dutangaza amazina ye yabwiye ikinyamakuru INTAMBWE ko ibyo bano baturage basaba ubusanzwe byemewe mumategeko ariko bisaba kuba byasabwe n,abafite inyungu kuri iryo perereza kandi bigategekwa n,urukiko ,akomeza avuga ko kubavuzwe barimo ,umunyemari RWIGARA ASNAPOL cagwa KIZITO MIHIGO bose uretse kuba byarasabwe nabantu batandukanye kandi bakanabisabira mw,itangazamakuru ngo ntawigeze atanga ikirego uretseko ngo niyo haza kugira ugitanga hari ubwo impamvu za politike zari kunjya hejuru y,ubutabera.

by,Obed Ndahayo

One thought on “RWANDA: NIBA UMURAMBO WA MIRIMO WATABURURWA HAGAKORWA ISUZUMA KUKI BITAKORERWA N,ABANDI?

Leave a Reply to Where To Buy Proxies Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *