RWANDA : FPR INKOTANYI MUBUCURUZI BWABANTU
RWANDA : FPR INKOTANYI MUBUCURUZI BW,ABANTU
KUVA MU MWAKA W,1994 UBWO FPR INKOTANYI bafata ubutegetsi nyuma ya genocide urwanda rwatangiye kuyoborwa muburyo budasanze aho usanga ubuyobozi buyoboye urwanda bwaragiye buyobozi igitugu n,imbunda ,abanyabwenge bari mugihugu baricwa abandi barameneshwa ,ibyo bikurikirwa no kwigarurira imitungo yabari abaherwe mbere ya genocide ,kwigarurira imitungo yabo ntabwo byapfaga kubaho gusa kuko byabanzirizwaga no kuvutsa ubuzima banyirayo aha twatanga urugero rwa ASINAPOLO RWIGARA
FPR inkotanyi yagagarage ubushake bukabije bwo gushaka gukira vuba no kwigwiZaho buri kintu cyose kuburyo byageze aho ubutaka bwose bw,igihugu ibwambura ba nyirabwo aribwo umunyarwanda yatangiye gusoreshwa ubutaka bwe.
Ibi ntabwo byahagije FPR kuko yashakaga gukiura bikabije itangira kwinjira mubihugu by,abaturanyi irabivogera itangira gusahura umutungo kamere wibyo bihugu ari nako iteranya abanyarwanda n,abaturanyi ibi byatumye mubaturanyi umunyarwanda atakarizwa ikizere , umutungo kamere wa congo wazamuye cyane ubukungu bwa FPR byatunya ubu ibarwa mumashyaka yambere akize kw,isi ibi bikava mumitungo yabandi ubu butegetsi bwihesha ukongeraho ,ukongeraho ko mu Rwanda ntabuyobozi buhari usibye perezida KAGAME ugena uko ubuzima bwose bw,igihugu bugomba kugenfda . nyuma yahoo isi ivumburiye ibikorawa by,ubusahuzi bwa FPR ndetse hagafatwa ingamba zitandukanye FPR yatangiye kwinjira mubucuruzi bw,abantu, benshi mubanyarwanda baganiriye n,ikinyamakuru INTAMBWE bemezako FPR icuruza abantu kandi bikaba ibyashara byayiryoheye kuko ntangaru biyiteza , umwe mubanyarwanda bari imbere mugihugu waganiriye n,ikinyamakuru intambwe ariko utifuje gutangazwa amazina avuga ko reta yabo icuruza abana babakobwa k,ubanyamahanga basura urwanda ,yagize ati birababaje cyane reta icuruza ,abana b,abanyarwanda handi inyungu zabyo zikanjya mumifuka yabantu bamwe ,uno muturage yatanze urugero rw,abana babakobwa bahabwa abashyiytsi baba basuye urwana ibintu abona ko ari ukubacuruza .
Uno muturage kandi waganiriye n,ikinyamakuru intambwe utifuje gutanazwa amazina yavuzeko kuba reta reta y,urwanda yohereza abana babo muntambara zihoraho banjyamo mumahanga aho banjya gupfira bikaba ntagikurikirana n,Imiryango yabo ntibone indishyi ngo ni ukubacuruza kuko KAGAME we ngo aba yinjije agatubutse .
AMASEZERANO Y,URWANDA N,UBWONGEREZA NTAVUGWAHO RUMWE
Hashize iminsi micye reta y,urwanda igiranye n,ubwongereza amasezerano yo kwohereza mu Rwanda abimukira n,impunzi basaba uburenganzira bwo gutura mubwongereza ,ibi bigitangazwa byahagurukije imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ,abanyapolitike …
UNHCR ;ishyami ry,umuryango wabibumbye ryita k,umpunzi ryamagaye ryivuye inyuma ibyayo masezerano .
Ayo masezearano kandi yamaganye n,umuyobozi w,itorero ry,abangikikani kw,isi wavuzeko ahabanye n,ubushake bw,IMANA
Mu rwanda kandi ayo masezerano y,amaganiwe kure nishyaka GREEN PART aho umuyobozi waryo dr FRANK HABINEZA yatangaje ko ari amasezerano adasobanutse kuko urwanda ari ruto cyane ndetse runacyenye cyane ugeraranyije n,ubwongereza kuburyo bidakwiye ko urwanda rwakwikorera umutwaro w,ubwongeraza.
ABAYOBOZI BATANDUKANYE BAVUGA IKI KURI AYO MASEZERANO
Umwe mubagize inteko ishingamategeko umutwe w,abadepite ukomoka mw,ishyaka rya FPR waganiriye n,ikinyamakuru intambwe ariko utifuje gutaneazwa amazina yabwiye ikinyamakuru intambwe ko bababajew no kuba urwanda rwaremeye kwakira abimukira bava mu bwongereza mugihe rufite impunzi nyinshi cyane hanze
Uno mu depite munteko ishingamategeko y,urwanda abajijwe n,ikinyamakuru intabwe niba baba bagishwa inama nk,abagize inteko ishingamategeko kandi bahagarariye rubanda uno mu depite yagize ati; umva nkubwire munyamakuru ibintu nka biriya natwe tubibona bubinyamakuru nkuko muba namwe muba mwabibonye uno mu depite ahamwako uretse kwitwa abadepite ngo ariko hari ibyemezo bireba ubuzima bw,igihugu batamenya uho bikorerwa.
Kuruhande rw,amashyaka atavuga rumwe na FPR ikinyamakuru INTAMBWE cyaganiriye na maître BERNARD NTAGANDA watangije akanayobora ishyaka ps IMBERAKURU akaba impirimbanyi ya demukarasi, ikinyamakuru intambwe cyamuramukije maze nawe arakikiriza kandi igishimira ko kimuvugishije maître NTAGANDA YABWIYE IKINYAMAKURU INTAMBWE ko ibirebana n,amasezerano urwanda rwasinye ngo yabisobanuye murindi tangazamakuru ariko natwe yadusubiza,
Ikinyamakuru intambwe cyabajije maître NTAGANDA uko bakiriye ariya masezerano maître NTAGANDA yagize ati ; ariya masezerano ni agahomamunwa n,igisebo kuri reta y,ubwongreza ubundi izwi nka reta y,ubahiriza uburenganzira bwa muntu . kuri reta y,urwanda ho ntabwo twatunguwe kuko basanzwe ibikorwa byose nkibyo byo guhungabanya uburenganzira bwa muntu babikora .
Ikinyamakuru intambwe cyabajije maître NTAGANDA niba ibikubiye mui ariya masezerano byafatwa nk,ubucuruzi bw,abantu nuko maître NTAGANDA asubiza agira ati: ntabwo ari uku bica kuruhande biriya ni ugucuruza abantu .NTAGANDA AVUGA ko biteye agahinda kuba urwanda kubera gukunda amafranga kwabo byatumye urwanda rugiye guhinduka icyambu cyo kugurishirizwamo abirabura yagize ati: birababaje cyane umuntu kuba yava iwabo ahunze ibibazo by,imibereho mibi atezwa n,abategetsi bo mugihugu cye nuko akaisanga agiye mugihugu kibi kurenza icyo yari ahunze ,nabibutsa ko urwanda buri mwaka muri rapolo zisohoka ruza mubihugu bine bya mbwere kw,isi bifite abaturage batishimye
Maître NTAGANDA handi avuga ko kuba abagiye koherezwa mu Rwanda bivugira ko aho kunjya mu Rwanda baziyambura ubuzima . ibi akabibonamo impungenge ko hubwo bamwe mubashobora kuzanwa mu Rwanda bashobora no guhinduka ibyihebe NTAGANDA avuga ko urwanda rumeze nk,ikirunga kigiye kuruka kuburyo urwanda rutatanga amahoro arambye .
Maître NTAGANDA abajijwe icyo basaba reta y,urwanda n,ubwongereza
Yagize ati : reta y,ubwongereza turayisaba ko yadufasha guhindura ubutegitsi bugendera kuri demokarasi ubutegetsi bukorera abaturage akavuga ko ubuyobozi bwiza bubayeho bwacyemura ibibazo bituma abantu bata ibihugu byabo
Maître NTAGANDA avuga ko bibabaje kuba urwanda arirwo rutangiriyemo amateka yisubiramo yo gucuruza abantu
NTAGANDA kandi avuga ko urwanda ruzanagirna ibibazo n,ibihugu bano bantu bakomokamo kuko hari impamvu ubwongereza butabohereza mubihugu bavuyemo kandi NTAGANDA asobanura ko kuba abaturage babo bari mu bwangoreza biba ari ubukungu kubihugu byabo kuko babantu bashobora gukora bakohereeza mumiryango yabo ,avuga ko gukunda amafranga kwa FPR kugiye guteza ibibazo imiryango yafashwaga n,abariya bantu,
Maître NTAGANDA asoza asaba FPR gufungura urubuga rwa politike ikumva ibitekerezo by,abayinenga aho kubita abanzi bigihugu .
Kurundi ruhande IKINYAMAKURU INTAMBWE cyavugishije bwana JOSEPH MATATA impirimbanyi k,uburenganzira y,uburenganzira bwa muntu ikinyamakuru INTAMBWE cya mubajije uko bakiriye ariya masezerano urwanda rwagiranye na reta y,ubwongereza bwana JOSEPH MATATA YABWIYE IKINYAMAKURU INTABBBWE ko biteye agahinda ari amahano ndetse ari ibyo kwamaganwa kuko ari ubucuruzi bw,abantu yabwiye ikinyamakuru INTAMBWE ko byinshi kubirebana na kino kibazo yabikozeho ibiganiro ndetse arangira ikinyamakuru INTAMBWE aho cyakura ibyo biganiro yakoze .
Kurundi ruhande kandi ikinyamakuru INTAMBWE cyavuganye numwe mubanyapolitike binararibonye umwe mubayobozi bishyaka FDU inking bwana JUSTIN BAHUNGA akaba anatuye mugihugu cy,ubwongereza nawe ayamaganye ibinjyanye nayo masezerano avuga ko ahonyanga uburenganzira bw,amuntu avuga ko bibabaje kuba igihugu nk,ubwongereza cyakwemera kohereza mu Rwanda abantu bagihungiyeho mugihe gihozwa muma rapolo atndukanye ko kitubahiiriza uburenganzira bwa muntu .
Avuga ko bo nkabaturage bubwongereza bakomeza gushyira igitutu kuri reta yabo ikaba yahindura icyemezo yafashe , bwana JUSTIN BAHUNGA yijejee ikinyamakuru INTAMBWE ko mugihe yaza guhuguka yaza gusangiza ikinyamakuru INTAMBWE amakuru arambuye kumurongo wabo kuri kino kibazo.
Turacyakomeza gukusanya amakuru kuri ubu bucuruzi bw,abantu buvugwa kuri reta y,urwanda tukazabagezaho amakuru acukumbuye munkuru itaha .
Yanditswe na :Obed Ndahayo { umwana w,umutambyi}